Rubavu : Abanyamakuru basabwe kwirinda gukora inkuru z’ibihuza kuko bwateza akaga

 231 total views,  2 views today

Mu mahugurwa yateguwe na (RBC) Abanyamakuru  bahuguriwe mu karere ka Rubavu baganirijwe ku gukora inkuru ku ndwara z’ibyorezo, banasabwa kwirinda gukora  inkuru z’ibihuha kuko byateza akaga mu mu ryango nyarwanda kurusha icyorezo cyariho. 

Ubusanzwe abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima, bimwe mu byo batangaza harimo kuvuga ubwoko bw’indwara zitandukanye ,bakerekana uko zakwirindwa binyuze mu nshingano z’itangazamakuru zirimo kumenyesha abaturage.

Muri iki gihe harimo kumvikana ibyorezo mu bihugu bitandukanye by’indwara ya EBOLA u Rwanda na rwo ruri mo kwitegura mu gihe habaye icyo cyorezo ku buryo abanyamakuru bamenya uko batangaza izo nkuru bazi uko icyo cyorezo cya EBOLA gifata nuko umunyamakuru yabona amakuru akeneye kandi yirinda kwandura.

Gasherebuka Jean bosco ,umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubuzima mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (HOW ) mu Rwanda, wahuguraga ku ndwara z’ibyorezo avuga ko iyo habaye icyorezo abaturage baba bacyeneye amakuru yihuse kandi y’ukuri kuko iyo abantu bari mugihe gikomeye nk’icyo bumva ibuhaha byishi bikaba byatuma icyorezo gikomera kurushaho.

Yagize ati “Abanyamakuru mujye mwirinda amakuru atizewe kuko ushobora kubwira abantu ko indwara ya EBOLA yandura umuntu akoze ku wundi ugasanga abantu batangiye guha akato n’utarwaye .”

Gasherebuka yavuze ko nubwo EBOLA yandura binyuze mu matembabuzi (amacarwe ,amaraso ) icyuya cyandura iyo wasuhujwe n’urwaye warangiza ukikora mu maso ,mukanwa,mu zuru bivuze ko umaze kumusuhuza ugakaraba utakwandura.

Yakomeje asaba abanyamakuru gukora ibishoboka kugira ngo abaturage babizere babashe kubaha amakuru y’ukuri kuko hari igihe abaturage baba bazi ko barozwe kandi ari icyorezo cyadutse ariko iyo abaturage bakwizeye bituma amakuru baguha aba yizewe .

Virusi ya EBOLA ishobora gukira iyo uwafashwe nayo yivuje kare kuko muminsi 21 iyo utaragaragaza ibimenyetso uba uri muzima, mbere y’iyo minsi bakuvuye ibimenyetso yaguteye urakira kuko umubiri iyo ukize ibimenyetso abasirikare b’umubiri bica iyo virusi kuko baba bayiciye intege umurwayi agakira.

Umugabo warwaye EBOLA igacyira ntaba yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko muntanga z’umugabo virusi iba ikirimo kuburyo yakwanduza uwo bakorana imibonano.

Bimwe mu bimenyetso by’i ndwara ya EBOLA
Kugira umuriro,kuruka,gucibwamo (kujya kwituma burimwanya),kuva amaraso ahantu hose ku mubiri ahari umwenjye hose.

Ikindi cyakwitonderwa ni ukudakora ku murambo w’uwishwe na EBOLA kuko na we yamwanduza.

Iyo birinze neza ntigire igituma banduzanya mu buryo bworoshye bahabwa ubufasha bwose 20% ni bo bapfa ariko nta bufasha nabucye babonye 90% ni bo bapfa abagera 10% bo barengerwa n’abasirikare b’umubiri wabo.

Kugeza ubu mu Rwanda nta ndwara ya EBOLA yari yahagera ariko haruburyo bwo kwirinda kugirango mu igihe yaba ije ikumirwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *