Connect with us

Health

u Rwanda rwatangiye gupima icyorezo cya Ebola

 452 total views,  3 views today

Iki cyorezo kiri guhitana abantu benshi muri iyi minsi u Rwanda rwagihagurukiye, nubwo muri iki gihu iyindwara itaragaragaramo ni ngombwa gutunga ibikoresho wakwifashisha mu kuyipima iyo ndwara uwo bayisanganye agahabwa imiti.

Ibi byaganiriwe kuri uyu wa 2 tariki ya 30 ukwakira 2018, mu kiganiro nyunguranabitekerezo, n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahor (Pax Press) wagiranye na Minisiteri y’ubuzima ndetse(Minisante) n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC), aho bareberaga hamwe uko hakumirwa indwara ya Ebola.

Dr Muvunyi Zubera, umuyobozi ushinzwe ubuzima rusange muri Minisiteri y’umuzima avuga ko, Nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ngo abavayo  bose bapimwa Ebola.

Mbere u Rwanda rutaragura ibikoresho byarabagoraga gupima  Ebola kuko byasabaga kujya kuyipimisha muri Uganda, magingo aya iki kibazo cyarakemutse.

Agira ati”Kugeza ubu mu Rwanda dufite ubushobozi bwo gupima icyorezo cya Ebola, kuko mbere byaratugoraga kuyipima, urumva byadusabaga kujya kuyipimisha mu gihugu cya Uganda urumva iyi n’intambwe nziza u Rwanda tumaze kugeraho.”

Dr Muvunyi Akomeza akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye kurwanya indwara ya Ebola n’izindi ndwara kuburyo buhagije.

Mu itangazo minisiteri y’ubuzima (Minisante) yashyize ahagaragara yahumurije abanyarwanda, ivuga ko yiteguye mu buryo bwose guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola igihe cyaba kigeze mu Rwanda arinayompamvu bakoze ibishoboka byose bakagura ibikoresho byo kuyipima.

Yagize iti “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego irahumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda,  kuko yiteguye bihagije kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo rezo cya Ebola.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yasabye abanyamakuru bari bateraniye muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo,  gukangurira abanyarwanda  kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

Icyorezo cya  Ebola  Kibangamiye umutekano w’u Rwanda,  ugaragaje ibimenyetse byayo asabwe kwihutira kujya kwa muganga, ndetse no gukomeza kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health