Abanyamuryango 34 ba Cooperative Imbadukanamihigo, bakomeje imihigo yo kwiteza imbere

 179 total views,  1 views today

Babifashijwemo n’umujyi wa Kigali abagore bakorera mu murenge wa Remera , Akarere ka Gasabo, bahoze bacuruza agataro, abandi abazunguzayi n’abashomeri babaga mu buzima bugoye ,bishyize hamwe bashing Cooperative Imbadukanamihigo ikora umwuga w’ubudozi (Made in Rwanda) imaze kubahindurira ubuzima.

Iyi Cooperative Imbadukanamihigo yatangiye gukora mu mwaka wa 2015, ihuriwemo n’abagore batishoboye, batabashaga no kwigurira ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli de Sante) no kwishyurira abana babo amashuli.

Abagize iyi Koperative ubu bakorera mu masoko atandukanye, gusa bagahuriza hamwe umusaruro, ku buryo batangiye kwiteza imbere, bakongera imashini bakoresha mu budozi. Bemezako gukorera hamwe byabafashije guhindura icyiciro cy’ubudehe.

Tuyishime Sauda umuyobozi mukuru wa Cooperative Imbadukanamihigo, avuga ko kuba barishyize hamwe na bagenzibe byamufashije kongera ubumenyi, dore ko mbere atari azi kudoda neza, none ubu ngo akaba asigaye azi kudoda ibintu byinshi bitandukanye, birimo kudoda ibikapu , amashati, amajipo ndetse ibikomo ibi byose byamwinjirije amafaranga ndetse no murugo rwe ibintu byarahindutse.

Agira ati “Mbere uko nakoraga nabonaga nta cyerekezo bifite kuko rwose ntabwo nashoboraga kuvuga ko nzi kudoda  kuko icyo narinzi cyari ugutera nk’ikiraka ku mwenda wacitse”

Akomez avuga ko ”Nukuri kuba naraje gukorera muri iyi Cooperative Imbadukanamihigo byamfashije guhindura ubuzima bwanjye, none ubu mbasha kwishyurira abana banjye amashuri na Mitiwe mbese urebye nta kibazo.”

Nzamwitakuze Olive, n’umwe muri aba bagore wari umushomeri, ariko ngo akimara kubona Cooperative Imbadukanamihigo mu imurikagurisha ry’akarere ka Gasabo, ryabere Car free zone, abona iyi Cooperative ifite ibikorwa by’indashyikirwa byamuteye ishyaka ryo kuza kwifata nabo, no ubu amaze kumenya kudoda neza ibikapu, ibikomo ndetse n’ibindi byinshi,

Agira ati”Nabonye iyi Cooperative Imbadukanamihigo ukuntu ifite ibicuruzwa byiza, bintera kubaririrza aho bakorera kubwamahirwe ndahabona, mbasaba ko nanjye banyigisha kudoda maze nkazaba n’umunyamuryango. None ubu ndadota ibikapu , ibikomo, none ubu ubuzima bwanjye bumaze guhinduka ndabasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuli, kandi n’iwanjye ubuzima bwabaye bwiza kurusha kera nkiri umushomeri”

Iyi Cooperative Imbadukanamihigo yiyemeje guteza imbere akarere ka Kicukiro, ifasha abaturage kwiga imyuga , muri  urwe rwogo iha abanyeshuli kwimenyereza umwuga w’ubudozi(Internship) abashoje kwiga ikabaha akazi  n’icyemo gifite agaciro nkak’ibigo  byemewe na Leta.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *