Kigali:Abarenga 100 babohokeye mu gitaramo cyiswe “AHERA h’AHERA”iyoborwan’umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru  Kagame Manzi Justin

 225 total views,  3 views today

AHERA H’AHERA Ministry iyoborwa n’umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru  Kagame Manzi Justin, yakoze igiterane cyo gushima Imana cyagaragayemo abahanzi bamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Abitabiriye igiterane bose bafashijwe.

Ni igiterane cyateguwe ku bufatanye n’itorero  Restoration Church paruwasi ya Kimihurura hakaba hari ubwitabire buri kukigero cyo hejuru aho abitabiriye iki giterane basangijwe ijambo ry’umwuka wera barahabohokera bongera kwishimira kuba ari  aba Kristu.

Iki giterane cy’ivugabutumwa  cyiswe AHERA h’AHERA  cyabaye kuri iki  Cyumweru tariki 28/10/2018 kuri Evangelical Restoration church Kimihurura cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye, amatsinda menshi aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ama Korali ndetse n’abahanzi baririmba ku giti cyabo hiyongereyeho Drama Team.

Ahagana  Saa Cyenda z’amanywa  nibwo igitaramo cyatangiye , abantu bari babukereye ubona ko bose bafite inyota yo kumva ijambo ry’Imana, kuyiramya no kuyihimbaza, umwigisha yari Pastor Birikunzira Evariste umushumba wa ERC Kimihurura.

Ku ikubitiro habanje kwakirana, kubari bitabiriye Igitaramo, nyuma Korali yitwa Shekinnah Worship Team iraririmba , hakurikiraho ‘As One As Well’ Drama Team, ikurikirwa na Gracious Ministry haheruka Onointed Worship Team.

Chorali Onointed Worship Team,yasusurukije abitabiriye igiterane.

 

Mu bahanzi ku giti cyabo Martin Blessing wamenyekanye mu ndirimbo “Ikora Uko Yishakiye” , Kalisa Nshyimiyimana wamenyekanye mu ndirimbo “Ku Musozi Sarafati”

Aganira n’itangazamakuru Umushumba  Pastor Birikunzira Evariste,ku ikubitiro yashimiye AHERA H’AHERA Ministry yateguye igiterane, avuga ko kandi anejejwe n’abitabiriye igiterane, muri bo hakabonekamo n’abihana bakakira Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Chorale Shekinnah Worship Team

Pastor Birikunzira avuga ko iyo umunyabyaha umwe yihannye mu ijuru abamarayika bavuza impundu, yakomeje akangurira abagarukiye Imana gukomeza inzira bahisemo kuko hari ingororano z’abakiranutsi.

Umuyobozi w’AHERA H’AHERA Kagame Manzi aganira n’itangazamakuru yashimiye abantu muri rusange maze yongera kubibutsa gutekereza ku iherezo ryabo kurusha ibindi bintu.

 Kagame Manzi Justin, umuyobozi w’itorero AHERA H’AHERA Ministry.

Yagize ati“ Ndashimira buri muntu wese witanze kugirango umurimo ungana gutya ube ugezweho kuko umuntu umwe atabyishoboza ni ukuri imirimo yanyu izibukwa iteka imbere y’Imana. Ikindi nabibutsa nuko gusoza biruta gutangira hanyuma bakazirikana ko muri uru rugendo tudakwiye gutinda ku byarwo cyane kuko hari umwami twizeye kandi atubereye maso ntacyo tuzaba, ikirenze kuri ibyo reka dukomeze dusabirane ni ukuri urugendo tuzarusoza amahoro.”

Dram-Team-as-One-as.

Kagame Manzi avuga ko intego y’igiterane yari ugushimira Imana aho igejeje ikora no ku mirimo idahwema kugirira abakiranutsi mu Isi.

Gracious-Ministry nayo yari yitabiriye iki gitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *