Ahera h’Ahera Ministries,yateguye Igitaramo cyiswe “Ahera h’Ahera”kizaba kuri iki Cyumweru

 214 total views,  1 views today

Ahera h’Ahera Ministries iyoborwa n’umuvugabutumwa Manzi Kagame, ku bufatanye na Restoration church Kimihurura bateguye igitaramo cy’ivugabutumwa kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2018. Ni igitaramo cyatumiwemo amatsinda atandukanye akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni igitaramo cyiswe Ahera h’Ahera kiba kuri iki Cyumweru kuva Saa Cyenda z’amanywa kugeza Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo kirabera kuri Evangelical Restoration church Kimihurura. Pastor Birikunzira Evariste umushumba wa ERC Kimihurura ni we ugomba kwigisha ijambo ry’Imana. Hatumiwe abahanzi banyuranye barimo; Thacien Titus na Martin Blessing waririmbye Ikora uko yishakiye mu bushake bwayo.

Image result for Manzi Kagame amakuru inyarwanda

Manzi Kagame Justin umuyobozi wa Ahera h’Ahera Ministries

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Manzi Kagame Justin uyobora Ahera h’Ahera Ministries, amatsinda azaririmba muri iki gitaramo cyo kujyana abantu imbere y’Intebe y’Imana bagasabana nayo, ni Shekinah worship team Kimihurura, Anointed worship team yo muri Deliverance church na Gracious Ministries. Yakomeje ahamagarira abantu kuzitabira iki gitaramo bagatanga ibitambo kugira ngo bishimwe n’Imana.

Yagize ati: “Ndahamagarira abantu bose kuza tugafatanya gukora umurimo w’Imana. Muze dutange ibitambo kugira ngo bishimwe n’Imana, duhagarare mu cyuho cy’ibiremwa byaremwe n’Imana kugira ngo nabyo byuzuzwe bihabwe ibyiringiro byo kuzabona Imana mu bwami ubwo tuzaba dutashye.” Yasangije abantu icyanditswe kiri muri Yesaya 60;19 havuga ko Uwiteka azabera umucyo abamwiringira, bityo abahamagarira kwiringira Imana.

Ahera h'Ahera

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *