Connect with us

NEWS

Bishop John Rucyahana, yakosoye zimwe mu mvugo zikoreshwa n’uwahohoteye umwana

 304 total views,  3 views today

Mugihe hirya no hino mu Rwanda hadasiba kumvikana ubwicanyi butandukanye buri hagati y’abashakanye ,abana bica ababyeyi babo, gusambanya abana no gufata ku ngufu, abihayimana baravuga ko bakwiye guhaguruka bakagira  icyo bakora.

Bwavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe, numuryango urwanya ubukene n’akarengane Actionaid,kuri  uyu wa 4 Ukwakira 2018 hano I Kigali , Abihayimana barikumwe n’inzego  za Leta n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bahuriye hamwe kugira ngo baganire kuri iki kibazo hagamijwe kandi banagishakire umuti urambye.

Umuyobozi  Action Aid mu Rwanda, Madame Josephine Uwamaliya yavuze ko ibibiganiro  babiteguye hagamijwe gushakira hamwe icyakorwa kugira ngo mu muryango nyarwanda habeho ubwubahane ariyo ntandaro y’amakimbirane abyara iryo hohoterwa rikorerwa mu ngo.

Bishop John Rucyahana uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero (Rwanda Religious Leaders Forum) yakomoje
kukibazo cy’abangavu basambanywa ku gahato abandi  bagatwara inda batifuje ,aho yagaragaje ko nta rukundo rukiri mu miryango kubona umuntu mukuru atinyuka konona umwana .

anasaba ko hajya hakoreshwa imvugo konona umwana aho gukoresha kumusambanya mu rwego rwo guha iki kibazo uburemere bwacyo.

Yagize ati “Umwana ntasambana, umwana arashukwa, umwana arononwa, hasambana abantu bakuru bazi icyo bakora.”

Christiane Muhire, wari uhagarariye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango( MIGEPROF ) yavuze ko iyo ugiye gukemura ibibazo uhera ku mizi yabyo, ari yo babyeyi. Avuga ko gukemura ibibazo byo mu muryango bitagakozwe ababyeyi bitana bamwana.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi, imiryango remezo nitubishyiramo imbaraga kuko ibibazo byose bihaca mbere yo kugera mu buyobozi tuzakemura byinshi, tugomba rero guhuza imbaraga kugira ngo dukemure ibyo bibazo byugarije umuryango nyarwanda.”

Muhire yatanze umukoro wo guhuza imbaraga mu nzego zose za Leta n’abafatanyabikorwa mu kwezi k’Ukwakira guhera tariki 11/10/2018 aho igihugu cyose kizaba kirimo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abonona (abasambanya) abana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS