Connect with us

Economy

Airtel-Tigo yatangije Poromosiyo bise ‘Yora Kashi’

 520 total views,  3 views today

Sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda, Airtel-Tigo yashyize igorora abafatabuguzi bayo ibazanira poromosiyo bise ‘Yora Kashi’ aho buri wese afite amahirwe yo gutombora amafaranga miliyoni 1 buri munsi, miliyoni 2 buri cyumweru ndetse n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nzeri 2018 nibwo sosiyete y’itumanaho ya mbere ifite abafatabuguzi benshi mu Rwanda, Airtel Tigo yatangije ku mugararo poromosiyo bise ‘Yora Kashi’ izamara iminsi 90 ihwanye n’amezi atatu.

Amit Chawla umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda.

Kugira ngo umukiriya yinjire mu banyamahirwe bashobora kwegukana amafaranga muri iyi poromosiyo ntakindi asabwa uretse kwandika 1 akohereza kuri 155 cyangwa agahamagara 155, ku kiguzi cy’amafaranga 150 gusa.

Uretse gutsindira amafaranga buri wese winjiye muri iyi poromosiyo azajya ahabwa amasegonda yo guhamagara no gukoresha internet ku buntu buri munsi uko yohereje ubutumwa bugufi cyangwa ahamagaye ku murongo twababwiye haruguru.

Mu gutangiza ‘Yora Kashi’ Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko badashishikajwe no guha abakiriya babo serivisi nziza gusa ahubwo harimo no kubashimira babaha ibihembo byabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Twiyemeje kugeza ku bakiliya bacu serivisi nziza, ari nako tubaha ishimwe. Binyuze muri iyi poromosiyo nshya, tuzajya dutanga miliyoni imwe y’Amanyarwanda buri munsi, miliyoni ebyiri buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20Frw.”

Umunyamahirwe watinze azajya yinjizwa no muri iyi mashini iba irimo umuyaga mwinshi ubundi afate amafaranga ashoboye ari kuguruka.

Turatimana Chrysanthe umukozi muri Airtel Rwanda akaba ari nawe ushinzwe iyi poromosiyo, yavuze ko bidasaba kwohereza ubutumwa cyangwa guhamagara inshuro nyinshi kugirango ujye mu banyamahirwe bashobora kwegukana amafaranga, inshuro imwe gusa irahagije ku munsi cyangwa ukabikora inshuro zirindwi zihwanye n’icyumweru cyose ku bashaka guhatanira ibihembo by’icyumweru.

Chrysanthe yakomeje avuga ko umukiriya ashobora no kugura ipaki yo guhamagara cyangwa iya internet (packs), yaba iy’umunsi, iyi cyumweru cyangwa iy’ukwezi agahita yinjira muri ‘Yora Kashi’.

Abantu babiri bazajya batsindira miliyoni imwe buri munsi n’abandi babiri batsindire miliyoni ebyiri buri cyumweru. Ku musozo w’iyi poromosiyo abandi banyamahirwe babiri bakazatsindira miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guhitamo abatsinze bizajya bikorwa imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’ijoro. Airtel ikaba iteganya no kuzazenguruka igihugu cyose imenyekanisha iyi gahunda ya ‘Yora Kashi’ ku bafatabuguzi bayo.

Turatimana Chrysanthe umukozi muri Airtel Rwanda ushinzwe iyi poromosiyo, asobanura uko bazajya batoranya umunyamahirwe watsinze.

Kugura packs zisanzwe uzajya uhita ujya muri ‘Yora Kashi’.

Moses Abindabizemu ushinzwe kwamamaza muri Airtel Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy