Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yamaze impungenge abatinya kujya mu gisirikare, bafite impungenge ko bashobora kuraswa bagapfa

 276 total views,  3 views today

Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abatinya kujya mu gisirikare bafite impungenge ko bashobora kuraswa bagapfa, ababwira ko nta shema nko kugira ububasha bwo kwirwanaho unarwana ku gihugu cyawe, kurusha gupfa uhunga abaje kukugirira nabi.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 11.

Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mahanga, urwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore z’indashyikirwa zavuye ku rugerero ruciye ingando bose bagera kuri 568.

Perezida Kagame yavuze ko kera abantu bangaga kujya mu gisirikare kubera politiki mbi, aho cyagibwagamo n’abantu abenshi badafite ubumenyi, banafite imyitwarire itari myiza.

Yagize ati “Kera muri politiki mbi, mu bihugu byari bifite politiki mbi […] umwuga nk’uyu wa gisirikare, kurinda umutekano kubera politiki mbi hajyagamo abantu batize, abantu b’abasinzi noneho bakakigendera kure. Ibyo twarabirenze.Uyu mwuga wo kurinda igihugu cyacu ahubwo ujyibwamo n’abantu bazima mu mutwe, bameze neza.”

Perezida Kagame yavuze ko ubu igisirikare u Rwanda rufite ari icy’umwuga ku buryo ubumenyi uwacyinjiyemo asanzwe afite afashwa gukomeza kubukoresha.

Ati “Iyo wabigiyemo ntibikubuza gukomeza undi mwuga wari ufite. Niba wari enjeniyeri, muganga, umunyamategeko, ubukungu […] icyo wize cyose, icyo wakoraga cyose gisigaye kijyana n’uyu mwuga.”

Yakomeje agira ati “Akarusho kiyongeraho, ufite umwuga wawe, ufite kwa kundi utozwa utekereza neza, ikinyabupfura […] Uzi ishema ryo guhangana n’ushaka kukugirira nabi? Ako ni akarusho karimo. Ntabwo ishema riri kuri ba bandi bashaka aho bapfumurira ngo bahunge ibikomeye.”

Perezida Kagame yanenze abatinya igisirikare bibwira ko nibajyamo bazaraswa bagapfa. Yavuze ko gupfa ntaho bitaba kandi ko aho gupfa uhunga wapfa urwana.

Yagize ati “Abantu baratinya ngo iyo ugiye mu gisirikare ushobora gupfa, ngo uraraswa ugapfa, ariko se upfa atarashwe, ko abantu bapfa buri munsi? Urupfu ntaho ruba kurusha ahandi, hose uraruhasanga. Icyo utinya muri ibyo uragisanga aho wahungiye. Iyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye kandi byo bikaba no gupfa bitari neza. Burya hari no gupfa neza.”

Abitibiriye iri torero batojwe imyitozo ngororamubiri, imyitozo njyarugamba, kwiyereka, kumasha, amayeri yo ku rugamba, gukoresha ikarita no gukoresha ikarita wishakira inzira, gutanga amabwiriza y’urugamba, kumenya umwanzi no kumwirinda n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko wari umusogongero ku byiza by’umwuga wo kurinda igihugu, asaba abasoje itorero guhitamo ababishaka bagakomeza uwo mwuga.

Iri torero ryasojwe rifite intego yo “kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu n’umurimo, ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda.”

Icyiciro cya 11 cyatorejwemo abagera kuri 568, barimo 430 baba mu Rwanda na 138 baturutse mu bihugu 20 bitandukanye ku Isi.

Amafoto: Village Urugwiro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS