Umwihariko mu guhitamo abanyamideli bazerekana imyenda muri Rwanda Cultural Fashion Show 2018 ( Runway Models Call

 202 total views,  3 views today

Rwanda cultural Fashion Show (RCFS) n’igikorwa cyo kwerekana imideli Nyarwanda yo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’imyenda ikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Iki gikorwa cyatangiye muri 2013 gifite intego yo guteza imbere abahanzi bakora imyenda ndetse n’abanyamideli berekekana imideli Nyarwanda. Kuva iko gikorwa kuva cyatangira cyafashije abanyamideli bahanga imyenda  bagera kuri 66 n’aberekana imideli bagera kuri 235.

Umuyobozi wa Rwanda cultural Fashion Show Ntawirema Celestin avugako kuva batangira bamaze guhemba amafaranga menshi kuburyo abantu iyo babonye bakora ibitaramo bigoye kumva uburyo baba bashyizemo agatubutse “ ubundi ntabwo nakubwira imibare neza ariko kuva twatangira tumaze guhemba amafaranga arenga miliyoni mirongo itanu” Akomeza avugako bahemba abantu batandukanye kandi ibitaramo bya fashion show bifasha abantu benshi kandi mu byiciro bitandukanye “ ngahoreba nawe kuva kuri fashion designers kugera kumuntu ukora isuku aho fashion show ibera no gutera intebe bose turabahamba”

 

Umuyobozi wa RCFS akomeza avugako by’umwihariko kuva batangira amafaranga menshi yagiye muberekana imideli “ ubundi mu bitaramo by’imideli abakozi bahemwa amafaranga menshi ni models kuko usanga akenshi dukoresha byibuze hagati ya 30 na 50 kandi buri wese ahembwa amadorali ari hagati ya $45 na $70, wakuba n’umubare wabo ugasanga aba ari amafaranga menshi ariko kandi twebwe bidutera ishema kuko tugira uruhare mu mibereho myiza y’abanyarwanda ndetse n’iterambere ry’igihugu”

RCFS isanzwe ikora igikorwa cyo guhitamo abanyamideli bakorana nabo buri mwaka, igikorwa cy’uyu mwaka kikazaba kuri 4 Kanama 2018, kikazabera kuri Great Seasons Hotel, Gacuriro kuva saa saba kugeza saa kumi n’ebyiri(1pm-6pm). Umwihariko muri iki gikorwa  cyo guhitamo abanyamideli ba RCFS 2018, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RCFS Uwimbabazi Monicah avugako gitandukanye cyane n’uburyo bisanzwe bikorwamo mu Rwanda “ ubundi RCFS imwe muri gahunda zacu ni gukora ibishoboka byose  ngo aberekana imideli batere imbere kandi mu buryo bwa gihanga, ni muri uwo rwego igikorwa twateguye cyo guhitamo abanyamideli tuzakoresha mu kwezi kwa Nzeri, bizakorwa muburyo bwiza kandi duha umunyamideli umwanya akagaragaza impanoye” Akomeza avugako ubusanzwe abategura ibitaramo bahitamo abanyamideli ariko ugasanga umunyamideli utabashije gutoranywa ntanyungu bimugirira kuko ahi ataha agategereza izindi casting “abanyamideli iyo baje mu gikorwa cya casting bagomba kugira inyungu muri iki gikorwa kuko ubusanzwe n’igikorwa gikomeye kandi kigomba gukorwa muburyo bwa gihanga, abakemurampaka ntabwo bagomba kugira amaranga mutima ndetse umunyamideli agomba guhura n’itangazamakuru ndetse n’abafata amafoto mbere na nyuma yo kumara kwiyerekana bakamubaza ibibazo bitandukanye ari nabyo bituma yiga uko uruganda rwo kwerekana imideli ruhagaze. Ikindi nuko twebwe ubusanzwe aritwe bantu bamaze igihe bafite urubuga (www.rcfs.rw) rukora promotion y’abanyamideli, bivuzeko umunyamideli wese uzaba wiyandikishije tuzamukurikirana tukazabafasha mu mahugurwa duteganya mugihe kiri imbere”

Abayobozi ba RCFS bavugako uyu mwaka ibikorwa byabo byo guhitamo abanyamideli babiteguye neza kandi bizagira inyungu kubaba babyitabiriye. Bavugako umunyamideli kugirango yemererwe kuzitabira iki gikorwa agomba kwishyura 3000 Rwf yo kwiyandikisha, amafaranga yishyurwa muri Banki ya Kigali. “ ubundi impamvu twebwe dushyiraho amafaranga yo kwiyandikisha nuko twasanzwe hagamijwe gukora ibintu byiza ndetse no guca akavuyo k’abanyamideli bitabira casting, twasanze aribyiza kwishyuza kugirango haze abanyamideli babikunze kandi bifuza kuzamura impano zabo mu buryo bwa gihanga. Nawese ibaze abanyamideli barenga 250 bitabiriye casting kandi tuba dukenye umubare mutoya, gahunda yo kwishyuza ituma haza babandi bafite gahunda bikanatuma abakemurampaka babona umwanya uhagije wo guhitamo ababizi neza. Ikindi kandi baba bafite umubare muto w’abanyamideli baba bitabiriye bigatuma nta kwibeshya kwabaho kuko baba ari bacye ugereranije niyo batushyuye”  Yongeraho ko baba banifuza guha umunyamideli agaciro igihe yitabiriye ikikorwa cya casting “ urumva ntabwo wakwakira umuntu waje muri casting ngo yicwe n’inyota cyangwase inzara byose tubikora hagamijwe gukora ibintu byiza kandi bifite akamaro kubaba bitabiriye”

iki gikorwa cya casting abagitegura bavugako banahisemo kwereka abanyarwanda uburyo gikorwa ababishaka  bakazagikurikira kuko abantu benshi ntabwo bazi uko bikorwa ndetse n’ibisabwa.

“urumva abantu beshi bakunda kuvuga bati habamo ikimenya n’ibindi byinshi… gusa twebwe twashyizeho amafaranga yo kwinjira kubantu bashaka kuzaza kureba uko igikorwa kizakorwa, twashyizeho amafaranga 2000 Rwf kandi abantu bazaza bazaba bicaye neza kandi bazanezerwa no kubona igikorwa kizitabirwa n’abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye harimo:

u Burundi, Rwanda., Kenya, Uganda, Tanza, USA, India, DRC”  Yongeraho ko banabwiye ababyeyi kuzaza abana babo hagamijwe kubakundisha umwuga wo kwerekana imideli. Rwanda cultural Fashion show 2018, iteganijwe kuwa 8 Nzeri 2018.Ikazabera mu mugi wa Kigali.  Ikaba igiye kuba kunshuro ya gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *