Connect with us

NEWS

Kayonza:Abagore ntibavuga rumwe ku kwiyamamaza nk’abakandida bigenga

 246 total views,  3 views today

Mu gihe mu Rwanda hakomeje imyiteguro y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite,bamwe mu bagore bo mu karere ka Kayonza,ntibavuga rumwe ku kwiyamamaza kw’abakandida b’abagore ku giti cyabo mu matora kandi baba bategerejweho kugira uruhare mu matora,haba mu kwiyamamaza,no mu bindi bikorwa,mu gihe itora ari uburenganzira bw’abanyarwanda bose ku buryo bungana,haba ab’igitsina gore cyangwa ab’igitsinagabo.

Ibi bije mu gihe bamwe mu bagore bo mu karere ka Kayonza intara y‘uburasirazuba,bavugako kwiyamamariza ubuyobozi ku myanya yo hejuru kubagore,babonako ari iby’abagabo,abagore bagakora indi mirimo nko kwitabira gutora gusa ariko ntibiyamamaze.

Kabagwiza Maria,atuye mu  Murenge wa Rukara,avuga ko kuri we abona abagabo aribo bakwiriye kwiyamamaza,abagore bagatora kuri we .

Yagize ati:”Umugore arabyina ntasimbuka,umugore wajya mu rugo ukamuvanayo,nta mugore uruta umugabo,mu gihe umugabo ahari,ni myugariro.Abagore ibyabo ni ugutora gusa,kuko banakunze kwitinya.”

Izabayo Pascaline,avuga ko kuba abagore badatinyuka kwiyamamariza kuba abadepite,biterwa n’imyumvire aho usanga batekerezako yiyamamaje byamugiraho ingaruka mu muryango.

Yagize ati:”Natwe si uko hatakavuyemo abiyamamaza ku giti cyabo,ariko ntibitabira,kuko usanga avuga ati mbaye umudepite,umugabo wanjye ari umuhinzi,yabifata ate,byagaragara nk’

Aho ngiye kujya mutegeka,bityo rero nkavaho ntinya kwiyamamaza.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza ,Murenzi Jean Claude,avuga ko abagore bakwiye kugira uruhare rukomeye mu matora cyanecyane mu kwiyamamaza kugiti cyabo,Kuko abagerageje kwiyamamaza ari abafite imitwe ya politiki babarizwamo .

Agira ati:”Abagore mu myanya y’abayobozi mu nzego zo hejuru baracyaribake,kukigero cya33%muri aya matora turakangurira abagore hufasha basaza babo kuza bagafatanya, kwitabira kwiyamamaza,Atari abari mu mitwe ya politiki gusa,ahubwo n’abatayirimo,turabashishikariza kwigirira ikizere mu kwiyamamaza,no kuba bakwishimira kuba bahagararira aka Karere.”

Kugeza ubu abaturage b’akarere ka Kayonza biyandikishije kuri lisiti y’itora y’abazatorera muri aka karere,bagera ku 200.000,muri bo abagore bagera ku 107.000.Mu matora yo mu 2013,muri aka karere habonetse umugore umwe watinyutse kwiyamamaza ku giti cye,mu matora y’abadepite,uyu mwaka abagore babashije gutorerwa guhagararira aka karere,akaba ari abanyamuryango ba RPF.

NYIRANGARUYE Clémentine

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS