Connect with us

POLITICS

Gicumbi:Umunyamakuru wa RBA wamenyerewe mu biganiro nka “Waruzi ko” “Utuntu n’utundi”abaye Meya

 215 total views,  3 views today

Kamile Athanase wari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA niwe umaze gutorwa n’abajyanama b’akarere ka Gicumbi ngo abe Meya wako.

Camile asimbuye Sewase Jean Claude Karangwa wayoboye aka karere iminsi 6 gusa nawe agahita yeguzwa, Karangwa yari yagiyeho asimbuye Meya Juvenal n’abamwungirije nabo bari begujwe tariki ya 25 Gicurasi.

Camile Athanase yarasanzwe ari muri njyanama y’aka karere, agiye kukayobora by’agateganyo mu gihe hategerejwe amatora azashyiraho abayobozi b’aka karere mu buryo burambye.

Camille Athanase yari amenyerewe mu biganiro kuri Radio Rwanda icyo azwimo cyane yakoze ni ikitwa “Waruziko” n’ubwo atari akigikora.

Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda abaye Meya wa Gicumbi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS