Zidane watozaga Real Madrid yasezeye ku mirimo ye

 208 total views,  1 views today

Umufaransa watozaga ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane asezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma yo kubaka amateka yo kuba ari we mutoza wa mbere utwaye Champions League eshatu mu ikipe imwe kandi yikurikiranya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu zidane yatangaje ko yeguye kubera abona ko ibyo yagezeho bishobora guhinduka mu minsi iri imbere.

Zidan ati, “Ndi umuntu ukunda intsinzi, naremewe gutsinda niyo mpamvu ibyo nkoze mu myaka itatu ari byiza bityo nkaba ntifuza kuba nakambarira ibicocera aho nambariye inkindi.”

Zidane yakomeje avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiranye n’abakinnyi b’ikipe ya Real Madrid ariyo mpamvu abifuriza ibyiza mu minsi iri imbere gusa we ngo nyuma yo gusanga mu myaka iri imbere ashobora kudakomeza kwitwara neza muri iyi kipe yahisemo kwegura.

Zinedine Zidane w’imyaka 45 yavukiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Marseille kuwa 23 Kamena 1972, yakuranye impano yo gukina umupira w’amaguru akaba amaze no kwerekana ko ashoboye no kuwutoza abandi bakinnyi.

Yatangiye kugaragaza ko afite impano y’umupira ubwo yakinaga mu ikipe ya US Saint Henry ari naho yatangiriye gusa atangira gukina mu ikipe y’abakuru mu 1989-1992 ubwo yakiniraga ikipe ya Cannes.

Yavuye muri iyi kipe yerekeza mu ikipe ya Bordeaux yakinnyemo imyaka ine ahita yerekeza muri Juventus mu Butaliyani ariho yavuye yerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Urugendo rwe rwo gutoza yaruhereye muri Real Madrid Castilla (Ikipe y’abato ya Real Madrid) yayitoje kuva 2012 kugera 2016 ubwo yahabwaga ikipe y’abakuru nyuma yo kunanirwa kwa Ancelotti na Benitez.

 Zidane wahesheje Real Madrid ibikombe 3 bya Champions Legue arasezeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *