Connect with us

POLITICS

Inyandiko Zidasinye ‘Tract’ Zasanzwe Mu Biro By’Intara Y’Amajyepfo

 326 total views,  3 views today

Abantu batanu bakora mu biro by’Intara y’Amajyepfo, bakekwaho kugirana isano n’inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo batawe muri yombi kuwa gatanu nimugoroba.

Amakuru yizewe agera  Rushyashya, aremeza ko kuwa gatanu, mu cyuma kizwi nka ‘printer’  mu biro by’intara y’Amajyepfo biri mu karere ka Nyanza hasanzwe inyandiko nyinshi zidasinye zizwi nka ‘tract’.

Izi nyandiko ngo ziriho amagambo asebya ubutegetsi ku rwego rukuru n’andi magambo mabi nk’uko umwe mu bakozi kuri iyi Ntara yabitangarije.

Modeste Mbabazi , Umuvugizi w’urwego rugenza ibyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ ari narwo rwafashe abakekwa yavuze  ko yabyumvise ariko nta makuru menshi abifiteho.

Mbabazi yagize ati “Nta makuru arambuye ndabona kuri byo, numvise ko hari abafashwe ariko nta makuru arambuye mfite.”

Kugeza ubu iperereza ku bakozi bafashwe bakekwaho uruhare muri izi nyandiko rirakomeje.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS