Connect with us

Economy

Kubera igihombo gihoraho Ikigo WASAC gihora kigira, cyanenzwe imbere y’abadepite

 248 total views,  3 views today

Sosiyeti sivile yanenze ikigo WASAC imbere y’abadepite ubwo yabagezagaho Raporo y’ingengo y’imari, aho bagaragaje bimwe mu bihombo bihoraho muri iki kigo ntihagire igikorwa.

Kuri uyu wa kane taliki ya 10/5/2018 inteko Ishinga Amategeko y’u Rwana yunguranaga ibiterekerezo n’abahagarariye Sosiyete sivile ku mitegurire n’imikoreshereze y’ingengo y’Imari ndetse n’ibyo iri huriro ryagaragaje muri raporo yaryo ya 2017-2018.

Muri iyi Raporo iragaragaza bimwe mu bigo bikoresha ingengo y’imari nabi aho  iyi Raporo yagaragaje cyane ibihombo bikomeye bihora bigaragara mu kigo WASAC bagatangazwa nuko ntagikorwa.

Ibindi binengwa muri iyi raporo harimo kuba inzego z’ibanze zihabwa amafaranga make 17%, andi agasigara mu nzego zo hejuru nko muri za Minisiteri n’ahandi.

Ibindi iyi raporo inenga ni imishinga iba iteganywa mu ngengo y’Imari ariko igasaba amafaranga y’inyongera nyuma yo guhombya Leta.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo y’abadepite yavuze ko Sosiyeti Sivile ikwiye kwegera inzego nka MINECOFIN,MINISITERI Njyanama z’uturere ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko mbere yo gutangaza ibintu, nabo bakagaragaza uruhare rwabo.

Agira ati:”Utegura ingego y’Imari ni MINECOFIN nibo bagomba kubanza bakagusobanurira impamvu byakozwe, ntimwirengagize ibibazo igihugu gifite mu kabona kumenya impamvu yo kumanuka cyangwa kuzamuka k’ubukungu, ibyo igihugu cyakoze ni byinshi yego ibibazo birahari ariko tugomba guhangana nabyo”.

Yakomeje avuga ko ibigo bya Leta byagaragaye muri iyi Raporo bagiye kureba impamvu kuko harubwo usanga biterwa n’ibintu bitandukanye aho yavuze ko WASAC ihombya nuko ibikoresho byayo bishaje nk’urugero amatiyo acamo amazi n’ibindi.

Sosiyete Sivile ivuga ko bikwiye kujya basobanurirwa ibintu bakabyumva, igihe ingengo y’imari isobanurwa bakaba bahari ndetse bagakurikirana ibiganiro byose bitegura ingengo y’imari.

ku bijyanye n’ingengo y’imari muri Sosiyeti sivile ivuga ko iyi raporo iba igamije kureba niba ingengo y’imari igabanyije mu nkingi zose zifitiye abaturage akamaro.

Iyi Raporo yashimwe n’abadepite aho bavuze ko bakoze ubusesenguzi bwiza , bavuga ko ubushize babafataga nk’abantu babanga no gutunga agatoki ibitagenda bigaraga ko  bo ntaruhare bagira mu bikorwa by’igihugu. Bisimiye kuba bazanye bamwe mu bagenerwa bikorwa nk’abana baje kureba uko abadepite basobanura uko ingengo y’imari ibagenewe ishyirwa mu bikorwa.

Ikigo WASAC cyashyinzwe mu majwi muri iyi Raporo, umwaka ushize cyatangaje ko 35.5% by’amafaranga yagakwiye kwinjira aturutse ku mazi gitanga ataboneka.Urugero niba hagombaga kwinjira Miliyari y’amafaranga y’ubwishyu bw’abakoresha amazi, hishyurwa akabakaba Miliyoni 650.

Ikindi umwaka ushize iki kigo cya WASAC cyahombye 35.5% by’amafaranga yagakwiye kwinjira muri Leta nk’umutungo uturutse ku mazi.

Aho ibiganiro byabereye mu nteko.

Bamwe mu bana bitabiriye kumva ibiganiro mu nteko bumva uko ingengo y’imari ibagenewe ishyirwa mu bikorwa bashimiwe n’abadepite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy