Connect with us

POLITICS

Centre Africa: General Patrick Nyamvumba yagiye gusura ingabo z’u Rwanda

 264 total views,  3 views today

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’itsinda rimuherekeje bari mu ruzinduko rw’iminsi 2 yatangiye kuri iki cyumweru mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afurika ahari ingabo z’u Rwanda zoherejwe kubungabunga amahoro n’umuryango w’abibumbye Loni.

Biteganijwe ko Gen. Patrick Nyamvumba aza gusura ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu bice bya Bangui mu murwa mukuru n’agace ka Bria ndetse akanahura n’abayobozi bazo ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye. Minisiteri y’ingabo yatangaje ko umugaba mukuru w’ingabo yanahuye kandi n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu cya Centre Africa, Parfait Onanga-Anyanga.

General Nyamvumba na Parfait Onanga-Anyanga

Mu gihugu cya Centre Africa hoherejwe ingabo z’u Rwanda zigera ku gihumbi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, zoherejwe n’umuryango w’abibumbye. Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2018, umusirikare w’u Rwanda yaguye muri iyi mirimo n’abandi umunani barakomereka ubwo bari mu gikorwa cyo kwambura intwaro imitwe y’itwaje y’inyeshyamba yitwara gisirikare.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS