Connect with us

IMIKINO

Cricket: Challengers na Charity nibo batwaye ibikombe mu irushanwa rya V.R NAIDU T20 ku nshuro ya 6

 402 total views,  15 views today

Challengers yisubije igikombe yatwaye  umwaka ushize nyuma yo gutsinda umukeba  wayo Telugu mu irushanwa V.R NAIDU T20  kunshuro yayo ya 6,

ibyinshimo ni byose kubakinnyi ba Challengers bishimira itsinzi, babonye bibagoye kuko n’ubusanzwe Telugu nayo atari ikipe yoroshye, gusa yaje gutsinda.

Umukino wo gusoza icyiciro ya 2 ikipe ya  waruryoheye amaso hagati ya Telugu Royals  yaje kugira  amanota 134 kwiruka inshuro (runs) n’imipira 6.

Azhar Khoza n’umukinnyi w’ikipe ya Telugu niwe witwaye neza kurusha abandi, nyuma yo gufasha ikipe ye gutsinda.

 Abakinnyi bose bagize ikipe ya Vickings Cricket Club.

Kapiteni  wikipe ya Challengers, Srinath Vardhineni  avuga ko yishimye kuba atsinze uyu mukino, nubwo bawutsinze ubagoye, Agira ati” Ndishimye cyane kuri uyu munsi, kubona twongera gutwara iki gikombe kunshuro ya 5 ntabyo byoroshye, icyo duharanira nka ikipe nuko twakomeza gukora imyitozo ihagije tukaguma kuri uyu mwanya”

Siraje Nsubuga na  Samal, bahagamye ikipe ya Telugu, bityo biha amahirwe challenger  yo gutsindira ku manota 138 kwiruka(runs)n’imipira 4 (balls)

Shiva Samba niwe wabaye umukinnyi utanga agapira neza mu kibuga (bowler), naho  Khoza n’umukinnyi witwaye neza mu kibuga (Best man),  mu  gihe Nsubuga  yabaye ukukinnyi wakinnye neza kugeza umukino wose urangiye.

 Abakinnyi bose bagize ikipe ya Charity Cricket Club.

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya  Charity niyo yatwaye igikombe itsinze  Clouds iyitsindira ku manota 6.

Immaculate Muhawenimana  na  Diane Bimenyimana ndetse na  Alice Ikuzwe,  nibo bafashije  ikipe ya  Charity gutsinda Clouds.

Abakinnyi bose bagize ikipe ya Oasis Cricket Club.

Mu mikino yose yakinwe harimo iyahuje abagore bo mu cyiciro cya mbere.  Charity  niyo yabaye iya mbere ihembwe 100,000 Frw,  ihabwa n’igikombe ndetse n’imidali.

Mu bagabo ikipe ya Telugu na  White Clouds bo bahembwe  50,000 Frw.

Mu cyiciro cy’abagabo, Kutchi Tigers (Champions) yatsinze Vikings  mu rwego rw’abagore Oasis yatsinze  Sorwathe amanota  53 kwiruka (runs).

Abakinnyi bose bagize ikipe ya Challengers Cricket Club.

 Audi fax  Byirigiro wungirije umuyobozi mu kuru wa  Cricket Association (RCA) mu Rwanda, yashimiye abitabiriye iri rushanwa ndetse n’abantu baje kureba uyu mukino.

Agira ati”Ndashimira mwe mwese abakinnyi mwitabiriye iri rushanwa, mwihe amashi ndashimira kandi nabaje kubera uyu mukino, nubwo abanyarwanda benshi batarawiyumvamo ariko bizagenda biza.” 

Amarushanwa nkaya  ategurwa n’ishyirahamwe  ry’umukino wa Cricket mu Rwanda(RCA). Mu rwego rwo  kuzamura impano z’abakunzi b’umukino wa  Cricket.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO