Tanzania: Mu mafoto Ali Kiba ndetse n’umuvandimwe we bakoreye ubukwe umunsi umwe

 199 total views,  1 views today

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania Ali Kiba, wamamaye mu musiki
cyane mu ndirimbo nka (sinderela) yakoze ubukwe bwatangaje abantu benshi we n'umuvandimwe we
bashyimgiwe umunsi umwe, maze abitabiriye ubwo bukwe buhebuje bose baje bambaye imyenda
y'umweru mu byukuri wabonaga ko baberewe niyo myambaro.

Ali Kiba ndetse n’ umuvandimwe we Abdul bakoreye rimwe ubukwe bwitabiriwe n’abambaye imyenda y’ umweru.

Ali Kiba yasezeranye n’umukunzi we Amina Khalef Rikesh mu muhango wabaye taliki ya 19 Mata 2018 ,mu musigiti wa Ummul Kulthum . ibindi birori byabaye kuri uyu wa 29 Mata 2018 ,kuri Serena Hotel, i Dar es Salaam muri Tanzania aho umuvandimwe we Abdul bari kumwe muri ibi birori nyuma gusezeranira rimwe mu idini ry’abayisilamu.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko uyu muhango wahuje Ali Kiba ndetse n’ umuvandimwe we Abdul warugamije kwakira abatumirwa aho wabereye Kuri Serena Hotel ya Tanzania kuri uyu wa 29 Mata 2018 

Ubu bukwe bwatashwe n’abayobozi bakuru barimo Ali Hassan Joho ndetse n’abahanzi barimo Idris Sultan, Vanessa Mdee na Ommy Dimpoz .
REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *