Gasabo : Sahasra yubakiye uwacitse ku icumu rya Jenoside inzu ya 9,000,000Frw

 224 total views,  1 views today

Ikigo ‘Sahasra’ gikora kikanacuruza amatara  akoresha imirasire y’izuba (LED), cyatanzije igikorwa cyo kubakira inzu umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata  1994, wabanaga n’umuryango we  mu nzu yendaga kubagwira.

Mukakibibi Agnes w’imyaka 59 atuye  mu murenge Gikomero  mu karere ka Gasabo yubakiwe inzu na Sahasra ifite agaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda ( 9,000,000Frw),  kandi bamwemerera ko bagiye kwishyurira  abana be 2 amafaranga y’ishuri kugeza barangije.

Abakozi ba Sahsra bose hamwe bafatanyije n’umuyobozi wabo gusiza ikibanza.

Kuri uyu wa gatandatu Mata 2018, nibwo iki kigo Sahasra cyatangiye igikorwa cyo gusiza ahazubakwa iyi nzu mu kagari ka Munini, Umurenge wa Gikomeero akarere ka Gasabo.

Kubera kubura  amikoro muri abo bana bose afite 2,  bacikishije amashuri kubera kubura amafaranga 1500 frw ya buri gihembwe yo kwishyura ishuri kugira ngo bige,  nkuko bisobanurwa na Mukarubibi Agnes ubabyara.

Ati “Mana yanjye narimbayeho nabi ngira ngo namwe murabibona, naburaga n’ikintu ndya, ariko. Ni ukuri iyi nkunga y’inzu mpawe na Rg consultant bafatanyije  Sahasra ndayishimye Imana ibampere umugisha, kuko banyemereye ko bazarihira abana banjye 2 bacikishije amashuri kubera kubura amikoro maze nabo bakiga. ”

Mukarubibi Agnes wubakiwe inzu nshya yo kubamo.

Mu gikorwa cyitabiriwe  n’abayobozi b’ingeri  zose, abakozi  ndetse n’abayobozi ba SAHASRA  wabonaga bakora bashishikajwe no gukura uyu mubyeyi muri iyo nzu y’ibiti  itaramungwira.

Suresh Negi ni umuyobozi mukuru  wa SAHASRA mu Rwanda,  yavuze ko impamvu bahisemo gufasha Mukarubibi Agnes ari uko  bigendanye n’ibihe u Rwanda rurimo  byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Agira ati “Turi hano gufasha uyu mubyeyi nka Saharsa, ikigo gikorera mu Rwanda tugomba kugira icyo dufasha abanyarwanda niyo mpamvu twamuhisemo kubera ko nawe yacitse ku icumu.

Suresh Negi umuyobozi mukuru  wa SAHASRA mu Rwanda, yashyize ibuye ry’ifatozo kuri iyo nzu

Mukabahire Valerie umuyobozi wa AVEGA Agahozo mu Rwanda  yavuze ko iki gikorwa Sahasra ikoze cyo kubakira Mukarubibi inzu ari icyo kwishimirwa cyane ko  kije mu gihe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorerwe Abatutsi, bacyeneye gufatwa mu mugongo ndetse bakanabahumuriza  bikababuza guherantwa n’agahinda.

AtiTurashimira cyane icyigo SAHASRA ku bw’iki gikorwa ikoze cyo kubakira inzu Mukarubibi Agnes, nukuri birashimishije cyane. Gikozwe mu gihe abacitse ku icumu baba bacyeneye kwitabwa ho bagafatwa mu mugongo ibyo bikabarinda guherantwa n’agahinda”.

Mukabahire Valerie umuyobozi wa AVEGA Agahozo mu Rwanda.

SAHASRA  n’icyigo kimaze cyatangiye gukorera mu Rwanda muri 2011. bakora amatara akoresha ingufu zituruka ku imirasire y’izuba.

 Habumuremyi Viateur

mwambanews.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *