Connect with us

NEWS

U Rwanda rwemerewe kwakira inama ya Commonwealth ya 2020

 208 total views,  6 views today

U Rwanda rwemere kuzakira inama ikomeye ihuriramo abakuru b’ibihugu 53 ndetse n’abahagarariye za Guverinoma baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Ibi byatangaje na Minisitiri w’U Bwongereza wagezaga ikiganiro ku bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ya Commonwealth yaberaga mu ngoro y’Umwamikazi.

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asabiye uyu muryango ko inama y’ubutaha yabera mu Rwanda, byaje gusuzumwa n’abakuru b’ibihugu basanga koko u Rwanda rubikwiye.

Ubwo Minisitiri w’Ubwongereza , Theresa May yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru yemeje ibyo kuba u Rwanda ruzakira iyi nama ikomeye ya 2020.

Ati “U Rwanda nirwo ruzakira inama itaha y’Abakuru ba za Guverinoma zigize Commonwealth mu 2020.”

Ibi bikubiye mu mwanzuro wa 54 ari nawo wa nyuma mu yafatiwe muri yi nama ikomeye iba kabiri mu mwaka, ugira uti “Abakuru ba za Guverinoma bakiriye kandi bemera icyifuzo cya Perezida w’u Rwanda, cyo kwakira inama itaha mu 2020. Banakiriye ubusabe bwa Samoa bwo kwakira inama ya Commonwealth yo mu 2022”

Iyi nama isojwe hagaragayemo impinduka zikomeye mu buyobozi bwayo kuko ubwo yatangiraga umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yatanze icyifuzo ko yasimburwa ku buyobozi bwa Commowealth n’Igikomangoma cyo muri Wales, Charles biza kwemezwa n’abakuru b’ibihugu kuri uyu wa gatanu ubwo inama yasozwaga.

Iyi nama yatangiye kuwa kane itangizwa n’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II, yari yitabiriwe n’abagera ku 5000 harimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye za guverinoma ndetse n’abashoramari baturutse mu bihugu 53 bigize uyu muryango

 U Rwanda ruzakira inama ya Commonwealth ya 2020

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS