Connect with us

IMIKINO

Cricket:GS Ndera yisubije igikombe mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere muntara

 269 total views,  3 views today

GS Ndera yisubije igikombe yatwaye  umwaka ushize nyuma yo gutsinda umukeba  wayo, GS Kinihira mu irushanwa rihuza ibigo byabaye ibyambere muri burintara mu mukino wa Cricket mu rwego rw’abakobwa.

Ibyishimo ni byose kuba bongeye kwisubiza igikombe GS Ndera yatsinze  GS Kinihira Iyirusha inota rimwe  gusa, iri rushanwa ryatangiye kuwa kabiri ryitabiriwe n’amakipe 6.

Umukino waruryoheye amaso hagati ya, Toss watsinzwe na Flora Irakoze capiteni wa GS Ndera wahisemo ku batinga(batting) avamo ateye amanota 6 gusa.

Naho Igihozo Divine na Uwase Claudine batwaye wiketi (wickets) 3 buriwese bafashije GS Kinihira guhagarika GS Ndera Ku manota  wa 38 gusa muri ova(overs) 11.4.

Abitabiriye umu kino wa Cricket.

Mu kwishyura GS Kinihira itaratangiye neza ntiyabashize kwishyura aho yahagarikiwe ku  manota 37 muri ova(overs)12 ,Irebe Rosine yateye  amanota 6 mu gihe mugenzi we Gihozo Divine atera amanota 11.

Toss watsinzwe na Flora Irakoze capiteni wa GS Ndera, yabwiye ikinyamakuru Mwambanews, ko nubwo atsinzwe kuri iyinhuro agiye  gukora uko ashoboye kose ubutaha nawe azatsinde. Agira ati”Nibwo koko natsinzwe uyu munsi, iki  ni kimwe mu bimenyetso binyereka ko ngomba gushyiramo agatege undi mwaka nkazatsinda.”

Mu bihembo byatanzwe Ireba Josiane wa GS Kinihira yahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa.  Ishimwe wa  GS Kinihira  aba  umu  bola (bowler) wirushanwa  naho  ubu bateri mwiza aba Sylvie Munanira wa  GS Gahanga.

Aganira na Mwambanews,  Ireba Josiane wa GS Kinihira wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza yavuze ko ari ibyo kwishimirwa, agira ati”Nishimiye igihembo nahawe, mu byukuri uyu mukino wa Cricket ndawukunda nkaba nkangurira n’abandi kuza gukina”

Mu birori byo gusoza aya  marushanwa,  Aaron Rurangirwa wari uhagarariye federation yimikino mu bigo by’amashuri, yishimiye urwego abakobwa bagezeho mu mukino wa Cricket ashimira muri rusange amakipe  yose yitabiriye aya  marushanwa,  anashimira  ishyirahamwe  ry’umukino wa Cricket mu Rwanda(RCA) ryateguye aya  marushanwa ngarukamwaka.

Amarushanwa nkaya  ategurwa n’ishyirahamwe  ry’umukino wa Cricket mu Rwanda(RCA). M rwego rwo  kuzamura impano zabakiri bato  mu mukino wa  Cricket .S

Habumuremyi Viateur

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO