Connect with us

ENTERTAINMENT

Teta yavuze uko yakiriye iby’urukundo rushya rwa Derek wamubenze kuri instagrame

 266 total views,  3 views today

Umunyamideli Sandra Teta wakundanya na Derek Sano wo muri Active bagatandukana bateranye amagambo menyi, yavuze ko amwifuriza ibyiza we n’umukunzi we mushya.

Mu minsi yashize hakwiriye inkuru  y’uko Derek Sano wo mu itsinda rya Active yaba ari mu rukundo n’inkumi itaramenyekana izina.

Derek yahoze akundana  na Sandra Teta baza gutandukana muri Kamena 2016 bamaze imyaka ibiri bakundana, ubwo uyu muhanzi ubwe yabengaga umukobwa akoresheje urubuga rwa Instgram.

Icyo gihe yagize ati ”Nongeye kuba ingaragu.”

Ubu butumwa yari yabwanditse nyuma  y’igihe gito yanditse avuga ko imiryango ikinguye ku muntu ushaka gusohoka mu buzima bwe ndetse n’abashaka kwinjira bahawe ikaze.

Ibi kandi byabaye nk’ibibera mu gihe kimwe n’ibya Olivis baririmbana na Vanessa Uwase inshuti ya Sandra Teta bateranye amagambo ku buryi bukomeye umukobwa yita umuhungu umwana, uwiswe umwana yihimura atari gusambana n’umwana.

Derek n’nkumi basigaye bameranye neza mu rukundo, batangiye kubishyira hanze mu ntangiro za 2018. Gusa mu kiganiro yagiranye na Isango Star, yavuze ko uyu mukunzi we mushya atamuvuga izina gusa yemeza ko ari umukobwa w’umutima kandi utandukanye n’abandi bose bakundanya barimo na Sandra Teta.

Mu kiganiro Sandra Teta aheruka guha itangazamakuru ubwo habaga igitaramo yari yateguye muri K-Club cy’abambaye imituku,  yavuze ko kuba Derek yarabonye umukunzi mushya ari byiza kuko ahora amwifuriza ibyiza.

Agize ati”Gukundana kuri we ni ibisanzwe ni ubuzima bwe busanzwe nk’uko nshobora kuba hari ibindi ndimo, cyangwa ashobora kunyumva ku bindi ariko turacyari inshuti. Ntabwo kuba twarakundanye tukarekana bimubuza gukomeza ubuzima busanzwe. Derek mwifurije amahirwe mu buzima mu byo akora byose.

Uyu mukobwa yavuze ko ubuzima bwe bw’urukundo atazongera kubusakaza ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo make ati “Nibyo bitanga umutuzo, nibyo bimpa amahoro”.

    Derek yamaze kwishumbusha indi nkumi itaramenyekana amazina

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT