Connect with us

Health

Rwamagana:Bahagurukiye siporo barwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso

 233 total views,  3 views today

Abatuye mu murenge wa Rubona, akarere ka Rwamagana, babyukira mu myitozo ngororamubiri mbere yo kujya mu yindi mirimo birinda indwara zirimo umuvuduko w’amaraso.

Mu ma saa kumi nebyiri za mugitondo abana ndetse n’abakuze bose bambara imyenda ya Siporo, n’amajwi ahanitse bose baririmbira rimwe zimwe mu ndirimbo zisusurutsa abari mu myitozo, maze bakishyushya. Ngo n’iyo hagize ukerererwa ntaze kwifatanya n’abandi mu gitondo, aza kuyikora wenyine nimugoroba kuko aba azi neza akamaro kabyo.

Sebahire Jean de Dieu, afite imyaka 56, avuga  ko iyo usibye imyitozo uba uhombe byinshi, ukaba kandi  wikururiye ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso, yugarije benshi muri iki gihe.

Agira ati “Ni ukuri mu kagari kacu ka Kabatasi twamenye akamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri ko birinda kurwara umuvuduko w’amaraso, tubifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima. Uwasibye  gukora imyitozo mu gitondo we ubwe aribwiriza akayikoresha nimugoroba akitse imirimo”.

Igikombe Umurenge Kagame cup cyatwawe na Rubona

Kuba bitabira gukora imyitozo ngororamuri buri gitondo byabyaye umusaruro, kuko byatumye batwara igikombe cya Umurenge Kagame Cup nk’uko bisobanurwa na Sicoke Adeodatus, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rubona.

Agira ati “Siporo dukora ya buri gitondo, inatuma tugira abakinnyi beza, ubu  dufite ikipe y’umupira w’amaguru (Football) yatwaye  igikombe cy’irushanwa ryitiriwe Umurenge Kagame cup umwaka ushize wa 2017”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, Dogiteri  Muhire Philbert asobanura ko iyo umuntu adakoze imyitozo ngororamubiri, kandi akunda kurya ibiryo birimo amavuta menshi byamutera kurwara umuvuduko w’amaraso.

Agira ati, “Gukora imyitozo ngororamubiri ni ingenzi ku buzima bwa buri muntu, iyo ukunze kurya ibiryo birimo amavuta menshi, biba byiza uyagabanyije ndetse ugakora imyitozo ibyo byose bikurinda ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso”.

Ubushakashatsi buvuga ko iyo urya ibikungahaye kumavuta, utakoze imyotozo waba wikururira ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso.

Mu karere ka Rwamagana indwara y’umuvuduko w’amaraso yaragabanutse kubera imyitozo ngororamubiri, kuko mu mpera z’icyumweru hakorwa siporo rusange itangirwamo ubutumwa bwo kwirinda indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na Diabete.

Image result for rwamagana district

Habumuremyi Viateur

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health