Umunya-Haiti ‘Phyllisia Ross’ na King James bashimishije abitabiriye igitaramo cya Jazz Junction

 264 total views,  2 views today

Igitaramo cyabaye kuri uyu wa gatanu, ‘Phyllisia Ross’ ukomoka mu gihugu cya Haiti yakoze igitaramo yahuriyemo na King James, cyiswe icyamateka kubera uburyo bw’imicurangire bafashijemo n’itsinda ry’abacuranzi rya Neptunez Band.

Nubwo imvura yari nyishi bitoroshye kubona aho umenera ngo ubashe kwinjira muri Serena Hotel haberaye iki gitaramo. Habanje kujyaho imiziki mwinshi itandukanye ndetse n’amatangazo yamamaza kompanyi zagiteye inkunga kugira ngo imvura ibe igabanuka ari nako abantu bagenda binjira mu gitaramo.

Ahagana mu ma saa tatu z’ijoro zishyira saa yine, nibwo Georgie Ndirangu  na  Sylivie bari abayobozi  bakuru b’iki gitaramo bashyiraga abantu mu mwuka wo kwitegura umuziki y’umwimerere kandi uryoheye amatwi.

Mutima niwe wabimburiye abandi bahanzi gutinyuka ku rubyiniro,  gusa we n’umunyeshuli wiga i Muhanga mu ishuli ry’umuzika, yasubiyemo indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Abitabiriye igitaramo batangiye kuryoherwa n’uwo muzika,  ahagana mu ma Saa yine Ruhumuriza James bakunze kwita “King James” yahise yinjira ku rubyiniro yambaye imyambaro ibereye ijisho.

Yaririmbye indirimbo zitadukanye ziganjemo izo yaririmbye mu minsi ishize zirimo nka ‘Palapala’,  ‘Inyuma yawe’, ‘Niko nabaye’, ‘Yaciye ibintu’, ‘Ndagukunda’ kubera indirimbo za King James inyinshi ziganjyemo amagambo y’urukundo anogeye amatwi, bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bari kumwe n’abakunzi babo ibyishimo byari byinshi kuburyo yakurikiranyaije indirimbi zirimo ‘Yantumye’, ‘Nturare’ ndetse na ‘Hari Ukuntu’. bikanyura abakundana.

King James akimara kuva ku rubyiniro abantu babaye nkabatuzaho gato ari nako umuvangamiziki akomeza kuzamuramo indirimbo zibibutsa umuhanzi nyamukuru baje kureba ariwe ‘Phyllisia Ross’.

Phyllisia Ross yageze ku rubyiniro saa 11:45 abaraho bose bakoma amashyi bamwereka ko bamwishimiye, kubera uburyo bamukunda cyane ko yari yambaye neza.

Uyu munya Haiti, ariko ubarizwa muri Amerika akigera kurubyiniro yabanjye aramwenyura ndetse bigaragara ko yishimiye abakunzi be ndetse atangirana kuririmba indirimbo ye yitwa ‘Konsa’, akurikizaho‘Call On me ft Jah Cure’, ‘Ma  Vie Sans Toi ft Marvin’, asoreza kuri  ‘Only for you’ na ‘U and me’. Indirimbo zose yaririmbye  ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae ndeste na zouk.

Ross yagaragaje ko afite ubuhanga mu gukirigita piano kuko yanyuzagamo ari ku rubyiniro agafatanya n’itsinda ryamucurangiye.

iki gitaramo ngaruka kwezi kizongera kuba Kuwa 29 Gicurasi mu gitaramo cya gatatu cya Jazz, abzitabira iki gitaramo zaciriwe ku mayange ko bazataramana n’umuhanzikazi “Zahara” ukomoka muri Afurika y’Epfouzwi  wamenyekanye cyane mu ndirimo yise LOLIWE .

    

     

Mani Martin yari yizihiwe

Nirere Shannel yari ahari

   Abari bayoboye igitaramo 

Mwambanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *