Rwamagana:Mu gikoni cy’umudugudu higishirizwa gutegura indyo yuzuye harwanywa imirire mibi

 216 total views,  1 views today

Mu karere ka Rwamagana, abana barwaye bwaki bagenda bagabanuka kubera , abafashamyumvire bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima bashyizeho akarima k’igikoni muri buri mudugudu. Hari kandi n’igikoni cy’umudugudu, aho ababyeyi bigishirizwa gutegurira abana indyo yuzuye.

By’umwihariko mu mudugud wa Busanza, utarangwamo umwana ubarizwa mu muhondo cyangwa mu mutuku, mu masaha ya  saa kumi nimwe  z’umugoroba, uhasanga ababyeyi bahuriye ku karima k’igikoni, gateweho imboga rwatsi(dodo) ubutunguru, inyanya, karoti, epinari, ndetse n’amashu.

Hirya yaho gato uhabona amasafuriya, ifu y’igikorwa, ndetse n’isukari mu gikombe, winjiye mu gikoni gato uhasanga ameza ateguye neza yuzuye ho imbuto zitandukanye, zirimo amaronji, imineke,  amagi ibinyomoro byongera amaraso ndetse n’amakarito y’amata.

Uhagarariye abafashamyumvire muri uyu mudugudu, Uwamariya Jeanne,  niwe uyoboye iki gikorwa. Avugana n’itangazamakuru ahishura ko bashyizeho akarima k’igikoni ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo bigire hamwe uko bategura indyo yuzuye.

Agira ati”Muby’ukuri muri aka kagari twari dufite ababyeyi barwaje bwaki ariko ubuyobozi  bufatanyije n’abajyanama b’ubuzima badufasha gushyiraho akarima ku mudugudu, none ubu indwara ya bwaki igiye amateka muri Rwamagana.

Image result for Mbonyumuvunyi RadjabUmuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab.

Nubwo indwara ya bwaki ngo yacika kandi, ntibarekera aho kwigisha ababyeyi. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,  avuga ko kwigisha ari uguhozaho, agira ati” muri aka Karere ka Rwamagana buri mudugudu wose twashyizemo akarima aho ababyeyi bayoborwa n’abafashamyumvire bakabigisha uko bategura indyo yuzuye bityo bikabarinda kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi zirimo kungwingira ndetse na bwaki

Akarere ka Rwamagana ni ko kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa  2016-2017,  abaturage babikesha ubuyobozi bwiza kuko bubagezaho Politiki nziza za Leta. Aka karere kandi kagaragazwa nk’ahantu umuntu yatura agatuza, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyabigaragaje muri Poverty mapping report 2016.

Rwanda: Call to Roll Out ‘Green’ Drive Across All Districts

Ikarita yako igaragara n’ibara ry’icyatsi kibisi n’icyerurutse ( kimwe na Kayonza, Kamonyi na Muhanga), mu gihe uturere dukennye tugaragazwa mu ibara ritukura n’ikijuju(nka Ngororero, Nyamasheke, Gisagara, Gicumbi, n’utundi).

 

Habumuremyi Viateur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *