Bugesera:Urubyiruko ruzi akamaro ko kwisiramuza ku bushake

 315 total views,  5 views today

Abagana ikigo nderabuzima cya Mwogo, baba bijanjemo urubyiruko rwaje kubaza igihe bazongera gusiramura kuko ngo bacikanwe n’igikorwa cyo kwisiramuza ku bushake.

Nubwo hari abumva ko kwisiramuza ari uguta igihe, urubyiruko rutuye mu murenge wa Mwogo siko rubitekereza bo babona ko kwisiramuza ari ingezi kuko bituma bagira isuku ku gitsina kandi bibarinda kwandura zimwe mu ndwara ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nkuranga Thomas ni umwe mu bacengewe n’igikorwa cyo kwisiramuza ku bushake, abona ko ari ingenzi kandi ko nta ngorane zirimo kuko bahabwa imiti ihagije ndetse abaganga bakabakurikirana kugeza bakize neza.

Agira ati”Mu by’ukuri muri iki kigo nderabuzima cya Mwogo abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’abaganga ndetse n’abadogiteri bo mu bitaro bya gisirikare batwigishije ibyiza byo kwisiramuza, twumva biraducengeye maze natwe turabyitabira kuko twumvaga ko ari ingezi ku buzima bwacu.”

Umuyobozi w’ungirije w’icyigonderabuzima cya Mwogo Nyihangamaso Pierre  Celestin.(ifoto ya Mwambanes.com)

Abasiramuwe bose barakurikiranwa kugeza bakize neza, abatinze gukira bakomeza guhabwa imiti ku buntu nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ungirije w’icyigonderabuzima cya Mwogo Nyihangamaso Pierre  Celestin.

Agira ati”Hano kuri iki kigonderabuzima icyo dukorera abo tumaze gusiramura ni uko tubakurikirana aho bari hose tukabapfuka uko bikwiye kugeza bakize.”

Akomeza agira ati”Iyo hagize udakira neza ntabwo duterera iyo cyangwa se ngo tumugurishe imiti, Oya… turakomeza tukamwitaho tukamuha imiti yose ishoboka agakira neza nta muti n’umwe yiguriye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dogiteri Rutagengwa Alfred.(ifoto ya Mwambanews.com)

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dogiteri Rutagengwa Alfred bona ko kwisiramuza ari Politike nziza ya Leta yaje gufasha urubyiruko ndetse n’abakuze kwirinda indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,

Agize ati”Muri ibi bitaro bya Nyamata, dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe  dukangurira urubyiruko cyane,abana b’abahungu kwisiramuza ku bushake kuko bituma bagira isuku ku gitsina cyabo ndetse bikabarinda 60% kwandura Virusi itera Sida. Uwo dusiramuye agatinda gukira turakomeza tukamuha imiti ku buntu”.

Akarere ka bugesera gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba abahatuye biganjyemo urubyiruko bakanguriwe n’abajyanama b’ubuzima babifashijemo n’abaganga  kubijyanye n’akamaro ko kwisiramuza kuko birinda 60% kwandura Virus itera Sida.

Muri aka karere, abitabiriye iyi gahunda bamaze kugera kuri 85.% nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (RDHS 2014-205).

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byitabiriye gahunda yo gusiramurwa ku bushake (Countries participating in the voluntary medical male circumcision project) harimo Ethiopia, Kenya, Uganda, Tanzania, Malawi, Mozambique, Swaziland, Lesotho, Zambia, Zimbabwe, Botswana, Namibia, Afurika y’Epfo.

Habumuremyi Viateur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *