Bugesera:Abimuwe Mazane na Sharita barifuza kugira abajyamana b’ubuzima hafi

 209 total views,  1 views today

Imiryango yimuwe mu kirwa cya Mazane na Sharika igatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbuganzeri bafite ikibazo cyo kuba nta bajyanama b’ubuzima bababa hafi, mu gihe bifuza  kwigishwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuringaniza urubyaro, isuku ndetse na malariya.

Mu masaha ya saa yine z’amanywa akazuba karasiye mu mudugudu wa Mbuganzeri hateraniye abana barenga 30, biragoye  cyane gutandukanya umukuru n’umuto ariko ikigaragara cyo nuko bose bari munsi y’imyaka 10 ubona ko batitaweho n’ababyeyi babo uko bikwiriye kubera kubyara indahekana, kandi bose bagaragaraho umwanda n’indwara ziterwa nawo.

Nubwo bavanywe mu kirwa cya Mazane na Sharika babahunza indwara ya Maraliya n’izindi, indwara ziterwa n’umwanda zirimo impiswi, ibihushi, ubushita, amaga ndetse n’imyate zirabugarije kubera kubura abajyanama b’ubuzima hafi.

Bavuga ko kuva bimukira muri uyu mudugudu wa Mbuganzeri batarabona abajyanama b’ubuzima. Murekatete Sarah utuye muri uyu mudugudu agira ati”Batuzanye muri uyu mudugu ariko dufite ikibazo cy’abajyanama b’ubuzima. Nk’ubu maze amezi ane ntabaca iryera hano.”

Aba baturage bababazwa no kuba bafite abajyanama bari bamenyereye bavanye mu birwa bakaba baturenye nabo, ariko ngo bakaba barambuwe uburenganzira bwo gokumeza kubakurikirana.

Umuyobozi  mukuru w’ibitaro bya Nyamata Rutagengwa Alphred  avuga ko abajyanama b’ubuzima bagiye kuba hafi yabo kugira ngo barusheho kubagira inama ku buzima bw’imyororokere, babereka uko bategura indyo yuzuye ndetse no kuboneza urubyaro ndetse n’urubyiruko rukangurirwe kwirinda  gutwara inda z’imburagihe.

Ati”Ubusanzwe abajyama b’ubuzima bajyaga basura abaturage bo mu mudugudu wa Mbuganzeri  ariko ntabwo baba hafi yabo, icyo twabasabye ni uko baba hafi yabo kugira ngo babigishe uko bahinga akarima k’igikoni ndetse no guteka indyo yuzuye no kuboneza urubyaro.”

Umuyobozi  mukuru w’ibitaro bya Nyamata Rutagengwa Alphred

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko abajyanama b’ubuzima nibabegera bakabigisha uko bikwiye, bazaba bafite amakuru ahagije atuma birinda malariya, indwara ziterwa n’umwanda, imirire mibi n’izindi.

Umudugudu wa Mbuganzeri umaze gutuzwamo imiryango 144, indi 140 iri kubakirwa ngo ivamwe mu buzima bw’akaga bafite mu bwirwa bya Mazane na Sharita.

Bugesera: Abana b’abimuwe Mazane na Sharita bugarijwe n’indwara ziterwa n’umwanda

 

Habumuremyi Viateur

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *