Connect with us

Health

Bugesera: Bitiranya umubyibuho no kubyimba inda kubera inzoka

 768 total views,  3 views today

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bakangurirwa n’abajyanama b’ubuzima uko bakwirinda inzoka zo munda bakanazitandukanya no  kugira umubyibuho ukabije.

Muri iyi minsi hari imvugo imenyerewe ariko ikoreshwa mu gusererezanya ivuga ko abantu bamwe babyibushye biba atari ukubyibuha ahubwo ari inzoka zo munda ziba zarababyimbishije.

Nubwo usanga abenshi mu batuye mu murenge wa Mwogo barya ibikungahaye ku mavuta, ariko iyo ubaganirije bakubwira ko nibura bategura ibyo kurya birinda guteka amavuta menshi kuko nayo ni nyirabayazana w’umubyibuho ukabije.

Mvukiyehe Gasana Fred ni umusaza w’imyaka 67,  yemeza kera baryaga ibiryo bitarimo amavuta ndetse yewe n’inyama baryaga izitogosheje, bishatse kuvuga ko hambere nta ndwara y’umubyibuho ukabije yakundaga kubaho, ariko ubu kubera amavuta iyo ndwara ireze.

Agira ati’Hambere ntabagiraga  umubyibuho ukabije ariko ubu kubera ko turya ibikungahaye ku mavuta byaturutse mu nganda usanga dukunze kubyibuha cyane, maze nanjye ubu ndumva ntangiye kubyibuha kandi nshaje!’

Nubwo akenshi abavuga ibi bataba babanje gupima uwo muntu ngo bamenye koko niba ari byo, nyamara burya inzoka ziri mu bintu bishobora gutera kubyimba inda, bitandukanye no kubyibuha.

Nyihangamaso Pierre  Celestin umuyobozi wungirije w’ikigonderabuzima cya Mwogo.

Umuyobozi wungirije w’ikigondersbuzima cya Mwogo  Nyihangamaso Pierre  Celestin avuga ko bagerageza kwigisha abaje kwivuza bose icyo bakora kugira ngo birinde umubyibuho ukabije.

Agira ati, “muri iki kigonderabuzima ntabwo dukunze guhura n’icyo kibazo cyabantu bafite umubyibuho ukabije, ariko iyo hagize uza nko kwivuza ukabona afite ibiro bitajyanye n’uko angana duhita tumugira inama yo gukora imyitozo ngororamubiri, kugira ngo atakaze ibiro”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata , Dogiteri Rutagengwa Alfred avuga ko iyo utangiye kubyibuha cyane ukazana inyama zidafite umumaro cyane cyane ku bagabo bikunze kugaragara ku nda zabo,  icyo nacyo ni kimwe mu bimenyetso byo kugira umubyibuho ukabije.

Agira ati’Akenshi ibimenyetso byo kuba waba ufite umubyibuho ukabije bikunze kugaragara ku gitsina gabo kuko inda yabo ihita iza imbere, icyo gihe rero iyo ubonye utangiye kujya uzamuka agasozi gatoya ukananirwa cyane nyabuneka, ihutire gukora Siporo kuko ntakabuza icyo ni kimwe mu bimenyetso by’umubyibuho ukabije’

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata , Dogiteri Rutagengwa Alfred.

Ku mbuga za interineti, inzobere mu buvuzi no kongera ibiro bavuga ko kugira ngo byose bibe ari uko hazamo uruhare rw’umusemburo witwa cortisol.

Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure, niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda.

Related image

Habumuremyi Viateur

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health