Umuhanzikazi Sinach yijeje abakunzi be ibyishimo bivanze n’umugisha mu gitaramo kizaba kuri Pasika i Kigali

 223 total views,  2 views today

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria Sinach, afite umwihariko mu muziki  w’Afurika babwiye abakunzi be ko yiteguye urugendo rwo kuza gutaramira i kigali  mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mugore wo muri Nigeria yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “I Know Who I am”, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse barambye mu muziki wo guhimbaza Imana.

Yatumiwe mu Rwanda na Patient Bizimana witegura gukora igitaramo kinini cyane cyo kwizihiza Pasika, kizabera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018.

Image result for Sinach

Iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ gitegurwa na Patient Bizimana buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yezu/Yesu, mu byo yakoze mu myaka yashize byagize ubwitabire bukomeye cyane.

Sinach yasohoye video ngufi abwira abakunda umuziki we mu Rwanda ko bakwiye kwitega igitaramo kidasanzwe mu kwizihiza Pasika.

Agira ati “Muraho Kigali, uyu ni Snach, nzaba ndi kumwe namwe mu gitaramo cya Live ku itariki ya 1 Mata 2018 muri Parking ya Stade Amahoro. Uzakore ko ushoboye uzane n’inshuti zawe n’abo ukunda, mucyo twishimane […] Bizaba ari byiza cyane, Imana ibahe umugisha”

Patient Bizimana watumiye Sinach, yavuze ko azagera mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018. Ati “Ni ibintu biteguye neza, igitaramo cyariteguwe, Snach na we yabishyize ku mutima. Turi kugerageza gushaka indege ya kare ariko azahagera kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita.”

Amatike y’igitaramo cya Snach na Patient Bizimana yatangiye gucuruzwa, amatike yo kwicara mu myanya y’icyubahiro yashyizwe ku bihumbi icumi, ahasanzwe ni ibihumbi bitatu naho abifuza kwicara ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri. Ibiciro biziyongera ku bantu bazagura amatike ku muryango w’ahazabera igitaramo.

Image result for Sinach

Osinachi Joseph (nee Kalu) umaze kwamamara nka Sinach yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.

Uyu muhanzi ugiye kuza mu Rwanda yashakanye na Joseph Egbu tariki ya 28 Kamena 2014. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *