Radio Maria Rwanda yatashye inyubako nshya igiye gukoreramo i Kigali

 198 total views,  1 views today

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatashye icyicaro gikuru cya Radio Maria Rwanda giherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo cyari gisanzwe mu Mujyi wa Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi, inyubako n’ibikoresho bikaba byaratwaye hafi miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Radio Maria Rwanda, Padiri Niyitegeka Celse avuga ko mu mirimo yo kubaka iki cyicaro uruhare runini rwagizwe n’abakirisitu, aho ruri ku kigero cya 95%.

Avuga ko impamvu batekereje kubaka mu Mujyi wa Kigali ari uburyo bwo kwagura ibikorwa by’iyi radio, aho ngo iyo bashakaga gukorera i Kigali byabasabaga gukoresha studio zigendanwa, aho ngo bari no kubaka ku butaka butagatifu bwa Kibeho.

Yagize ati “Radio Maria ntabwo ari radio ikora ubucuruzi, ahubwo ibeshwaho n’abayumva, n’iki gikorwa turashimira Imana ko hafi 95% ni imbaraga z’abakunzi bayo. Ni ikimenyetso gikomeye, tuvuga kwigira ariko rimwe na rimwe tukabivuga gusa, iki ni igikorwa kigaragaza ko bishoboka.”

Iyi radio yatangiye kumvikana mu Rwanda mu mwaka wa 2004 nyuma y’imyaka 10 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Padiri Niyitegeka avuga ko yaje mu bihe byo kongera kuba umuryango w’abanyarwanda bari baragizweho ingaruka na Jenoside.

Avuga ko yakoze ibiganiro bitandukanye bishishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge, aho ngo no mu gihe cyo kwibuka Jenoside, ihitisha ibiganiro bigamije kubanisha neza abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen yavuze ko bashimishijwe no kuba iyi radio ije mu karere abereye umuyobozi.

Ati “Ni igikorwa kizadufasha gusakaza ibikorwa rusange bijyanye n’iterambere ry’abaturage ndetse no kujijura abaturage, kandi nk’igikoresho cya Kiliziya Gatolika bizafasha mu gusakaza inkuru nziza kugira ngo ku bufatanye na leta tugire Umunyarwanda wuzuye.”

Kugeza ubu iyi radio yumvikana mu gihugu hose ku kigero cya 90%, aho ngo itabasha kugera bakoresha uburyo bunyuranye burimo n’imbuga zayo bakageza ubutumwa ku bakirisitu.

Nyuma y’umuhango wo guha umugisha no gutaha icyicaro gishya cya Radio Maria Rwanda kiri i Kibagabaga, muri Paruwasi Regina Pacis Remera, mu Mujyi wa Kigali, abihayimana, abakirisitu ba Kiliziya Gatolika n’abayobozi b’inzego za Leta bakomereje ibirori kuri Stade Amahoro.

Ibi birori byo kwishimira icyicaro gishya cya Radio Maria byabanjirijwe n’igitambo cy’Ukarisitiya cyo gushimira Umubyeyi Bikira Mariya watanze Radio Maria Rwanda.

 

Iyi nzu ya Radio Maria iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali

 

Inzu Radio Maria ikoreramo yahawe umugisha n’abepiskopi banyuranye

 

Radio Maria ifite ibikoresho bigezweho

 

Kimwe mu byumba bikoreramo abashinzwe ubuhanga bw’ibyuma kuri Radio Maria Rwanda

 

Radio Maria ifite ibikoresho bishya kandi bigezweho

 

Icyumba gitegurirwamo ibiganiro

 

Inyubako Radio Maria igiye gukoreramo yatangiye kubakwa mu 2014

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, ari mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutaha icyicaro cya Radio Maria Rwanda mu Mujyi wa Kigali

 

Abana babyinnye bishimira Imana yabahaye Radio Maria

 

Abapadiri batandukanye baturutse muri paruwasi zitandukanye bari babukereye

 

Abayobozi muri Leta barimo Senateri Prof Nkusi Laurent (uwa gatatu uturutse iburyo) na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa mu birori byo kwishimira inyubako nshya ya Radio Mariya

 

Imbaga y’abakirisitu yitabiriye uyu muhango

 

Korali yasusurukije abitabiriye ibi birori

 

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet ni we wayoboye igitambo cya Misa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *