Connect with us

NEWS

Musanze:Abaturage bo mu murenge wa Muhoza basuye ingoro y’amateka

 319 total views,  6 views today

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhoza basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, basobanurirwa amateka yaruranze biyemeza kugera ikirenge mu cy’intwari zabohoye u Rwanda barangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

Bamwe mu bahasuye bemeza ko bahakuye isomo rikomeye ryo kurangwa n’ubutwari mu bikorwa byabo byose bazamurana kugira ngo hatagira usigara inyuma ku rugamba rw’iterambere bariho.

Uwimana Emmanuel agira ati “Aha hantu twahigiye byinshi birebana n’amateka yaranze Intwari zacu mu rugamba rwo kubohora igihugu,isomo bidusigiye ni ukugera ikirenge mu cyabo tugashyira hamwe tukarwana urugamba rwo kuzamurana mu iterambere hatagize usigara inyuma kuko urw’amasasu rwo bararurangije.”

Abayisenga Tumushime agira ati “Nshimishijwe no kumenya amakuru y’impamo ku byo najyaga numva kuko Jenoside yabayeho ntaravuka ; icyo binsigiye nk’urubyiruko ni ugukoresha imbaraga mfite zose ndangwa n’ibikorwa by’ubutwari, nirinda gusubiza inyuma ibyagezweho ahubwo mparanira ko byaba byiza kurutaho.”

Komiseri wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Bagirishya Peter Clever, yavuze ko ibyo babonye bibasigiye isomo ry’uko bagomba kwitanga kurushaho birinda guhemuka.

Agira ati “ Niba baritanze bigeze aha bagatakaza ubuzima bwabo kugira ngo baturokore; natwe tugomba gushyiraho akacu ntitwangize ibyo tugezeho uyu munsi, byaba ari ukubahemukira .”

Uru rugendo rwakozwe n’abanyamuryango FPR basaga 80 bakaba basuye ibice bigize Ingoro y’amateka yo kubohora igihugu barusoreza ku Cyicaro cya FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze ubwo basuraga Ingoro y’Amateka yo kubohora igihugu

Banasuye icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS