Umutoza Petrovic agarutse mu ikipe ya APR FC gusimbura Jimmy Mulisa

 200 total views,  1 views today

Inkuru dukesha Ikinyamakuru cya Siporo RuhagoYacu ni uko uwahoze ari umutoza w’ikipe ya APR FC, umunya Serbia Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović, yagarutse muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’imyaka 2 hafi atandukanye nayo mu buryo butigeze bumenyekana neza.

Uyu musaza w’imyaka 70 y’amavuko yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, saa 01H00 yakorwa ku kibuga cy’indege n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Kalisa Adolphe Camarade.Petrovic si mushya muri APR FC kuko yabanyemo na Mashami
Uwahaye aya makuru RuhagoYacu akaba yatangaje ko uyu mutoza anari kumwe n’umutoza uzamwungiriza witwa Radanavic Miodrag, bakaba bazafatanya n’abandi batoza batozaga ikipe ya APR FC.

RuhagoYacu yagerageje kba yavugisha umunyamabanga mukuru w’iyi kipe ku murongo wa telefoni, ariko ntiyabonekaga muri iki gitondo.
Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović ngo yizaniye Umutoza wungirije, ahazaza ha Jimmy Mulisa na ho ubwo haraza kumenyekana

APR FC yakoze imyitozo muri iki gitondo ku kibuga cyo kuri FERWAFA, nyuma yo kunganya na Miroplast kuri uyu wa gatatu 0-0, mu mukino benshi bakekaga ko iraza gutsinda mu buryo buyoroheye.

Dr Ljubomir Petrovic ni umugabo w’imyaka 70 akaba amaze imyaka 35 mu butoza. Ljupko nkuko uyu mugabo atazirwa, yashoboye gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League ari kumwe na Red star Belgrade Belgrade y’iwabo hari mu 1991.

Biteganyijwe ko Ubuyobozi bwa APR FC buza kugira icyo butangaza kuri izi mpinduka kuri uyu wa gatanu 02 Werurwe 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *