Perezida Kagame na Madamu bakiriye abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma bitabiriye inama ya AU

 199 total views,  1 views today

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu, bakiriye ku meza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama idasanzwe yo gushyira umukono ku masezerano y’isoko rusange Continental Free Trade Area (CFTA).

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 10 Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma, yavuze ko aya mazezerano atari ayo gukora umunsi umwe ko kandi ko nta mpamvu nimwe yatuma tudashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje mu gihe bidufitiye akamaro

Perezida Kagame yagize ati, “Amasezerano tuzashyiraho umukono ejo ashyiraho Isoko rihuriweho ku Mugabane wa Afurika. Ntabwo azagerwaho mu minsi mike ariko azagerwaho kuko adufitiye akamaro kanini ku buryo tutatuma atagerwaho.”

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezi wa Niger Mahamadou Issoufou uhagarariye iyi gahunda yo kugira isoko rihuriweho rya Continental Free Trade Area (CFTA).

Ati, “Ndashaka gushimira Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, akaba anakuriye gahunda yo gushyiraho Isoko rimwe muri Afurika. Warakoze cyane ku kazi keza wakoze, umurongo wahaye iyi gahunda ni uwo gushimwa. Mu izina ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika, ndagushimiye.”

Perezida Kagame kandi yijeje abayobozi ko yiteguye gukorana nabo hagambiriwe kugera ku ntego uyu mugabane wiyemeje.

Perezida Kagame ati, “Nizeye gukomeza gukorana namwe kugira ngo akazi dukorera umugabane wacu katugeze ku ntumbero yacu. Mbifurije mwese, abakuru b’ibihugu n’abandi muri hano, ubuzima bwiza no kugera kubyo mwifuza mubyo mukora byose.”

Iri soko rya Continental Free Trade Area (CFTA) rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bituwe n’abaturage basaga miliyari imwe na miliyoni 200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *