Asaga miliyoni 850 Frw agiye gukoreshwa mu gufasha abahinzi kuhira bakoresheje imirasire y’izuba

 208 total views,  1 views today

Umuryango Energy 4 Impact usanzwe ushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gukwirakwiza amashanyarazi mu duce adasanzwe ageramo, watangije umushinga wa miliyoni zisaga 850 z’Amanyarwanda, ugamije gufasha abahinzi bato kuhira imyaka bifashishije imashini zikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Uyu mushinga witwa Solar Irrigation in Rwanda (SIR), watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 21 Werurwe 2018, uzashyirwa mu bikorwa na Energy 4 Impact ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda. Ni mu gihe amafaranga azakoreshwa ari impano yatanzwe na OFID (OPEC Fund For International Development).

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya SIR, Serugo Espoir, yavuze ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi koroherwa no kubona imashini zo kuhira zikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “ Icyo tugendereye ni ukuzamura umusaruro tunareba ubushobozi bw’umuhinzi mu rugo rwe, aha dufite gahunda yo kugira ngo tubahuze n’amasoko. Ikindi ni ukubafasha kubona ubushobozi bwo kugura izi mashini, tuziko Ikigo gishinzwe ubuhinzi, RAB gisanzwe giha abahinzi nkunganire ya 50%, turimo turashaka uburyo twabafasha kubona andi 50% asigaye.”

Yakomeje avuga ko ibi bazabikora binyuze mu gushyira amafaranga muri banki ku buryo abahinzi bajya kwaka inguzanyo boroherwa no kuzibona.

Serugo avuga ko kandi nubwo imashini basanzwe bakoresha zifashisha mazutu zihendutse ugereranyije n’izikoresha imirasire, inyungu yazo igaragarira mu kuzikoresha kuko wishyura ugitangira gusa, ubundi ikaba ishobora no kuramba kugera ku myaka 15.

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minagri, Dr.Charles Murekezi, yavuze ko uyu mushinga wa SIR uzatanga umusanzu muri gahunda ya leta igamije kongera ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zisaga ibihumbi 48, zikagera ku bihumbi 100 mu 2024.

Ati “ Ibi bizagerwaho binyuze mu bufatanye bwa leta n’abikorera, binyuze muri gahunda zo kuhira ku butaka bunini ndetse n’ubuto. Abuhira ku butaka buto bazajya bahabwa nkunganire kugira ngo babashe kugura ibikoresho byo kuhira.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu imashini nyinshi zikoreshwa zifashishije mazutu, kuba ihora ikenerwa bikaba bituma bahendwa, ari nayo mpamvu bifuza gushyira imbaraga mu gukoresha imirasire y’izuba, byitezweho kutazamura umusaruro gusa ahubwo no kurushaho kurengera ibidukikije.

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere umunani turimo Bugesera, Kirehe, Nyagatare, Ngoma, na Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba ndetse na Gisagara, Kamonyi na Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Biteganyijwe ko mu mezi 30 uzamara uzafasha abahinzi bagera ku 3000, kimwe cya kabiri bakaba bagomba kuba ari abagore bazatoranywa binyuze mu nzego zibashinzwe.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Minagri, Dr.Charles Murekezi afatanya n’abayobozi ba Energy 4 Impact gutangiza umushinga wo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Marc Monsarrat , Espoir Serugo (ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya SIR), Herbert N. Njiru uyobora Energy4Impact mu Rwanda na Dr.Charles Murekezi n’abandi bafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *