Connect with us

IMIKINO

APR FC inaniwe gutsinda umukino wa mbere w’ikirarane

 251 total views,  6 views today

Umukino w’ikirarane wahuzaga ikipe ya APR FC na Espoir urangiye banganyije igitego kimwe kuri kimwe, Butera afasha APR kwishyura mu minota ya nyuma.

Uyu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali wari ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shamiyona APR FC itakiniye igihe kuko yariri kwitegura umukino wa CAF Confederationa yakinnye na AS Djoliba.

Espoir niyo yabanje igitego ku munota wa 30 gitsinzwe na Semazzi, ni nyuma y’uko APR FC yari yahushije uburyo 3 bwo gufungura amazamu.

Iyi kipe y’ingabo ariko yakomeje gusatira ariko igice cya mbere kiyirangiriraho itabashije kwishyura.

Igice cya kabiri APR FC yasatiriye ishaka kwishyura ariko Espoir ikomeza kugarira neza.

Ku munota wa 85 umukino ugiye kurangira nibwo umukinnyi ukina hagati Butera Andrew yishyuriye iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mu minota micyeya yari isigaye APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko umukino urinda urangira itakibonye. Amakipe yombi ataha anganya igitego kimwe kuri kimwe.

APR FC ubu isigaje imikino ibiri y’ibirarane harimo uwo izajya gukina na Gicumbi FC I Gicumbi ndetse n’uwo izajya gukinira I Rubavu na Etincelles.

APR FC ubu igumye ku myanya wa 6 n’amanota 22 ndetse inatakaje amahirwe yo kurangiza imikino ibanza ari iya mbere kuko itsinze imikino ibiri isigaje yagira 28 mu gihe ubu AS Kigali ya mbere ifite 29 naho Rayon Sports yazatsinda Sunrise nayo mu mukino w’ikirarane ifite ikazagira amanota 30 ikaba ari yarangiza imikino ibanza ari iya mbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO